Inkuru ya Kagame Fred Karekezi
Umureti n’ifunguro umuntu afata cyane cyane mu gitondo kuko ritanagoye gutegura kandi ryoroshye haba kuribwa cyangwa se gutegurwa.
Ibikoresho bikenerwa mu gutegura
Amagi, ifiriti, inyama, ibitunguru by’umweru, poivron, sereri ni Inyanya.
Uko bitegurwa :
Ukata inyama uba wabanje guteka Ugakata poivron n’ibitunguru, umara Gukata inyanya watetse n’ifiriti ariko ntishye cyane kuko iza gushya neza uyishubije mu mavuta.
Iyo umaze gutunganya ibi byose ushyira ipanu ku ziko, ugashyiraho marigarine, yamara gushya ugashyiramo inyama n’ibitunguru, nyuma y’akanya gato ugashyiramo poivron, sereri n’inyanya.
Bimaze gushya ushyiramo ifiriti. Nyuma y’ifiriti noneho ukubita amagi nayo ukayasukamo wayakubitanye n’umunyu .
Nyuma y’akanya gato utangira guhindura, kugira ngo uruhannde ruri hejuru narwo rujye hasi.
Urongera ugahindura kandi ukanawukanda kugira ngo amagi yahezemo hagati azamuke. Urongera ugahindura nanone, iyo ubonye nta magi akizamuka hejuru uba uhiye.
Ubu noneho umureti wawe uba uhiye neza ushobora kuwutegura.

wow
RépondreSupprimer