Umuceri utegurwa mu buryo butandukanye, muri ubwo buryo dusangamo uko wawutegurana n’ibihumyo ukarushaho kuryoha.
Dore uko wategura iryo funguro mu buryo bukoroheye :
Ibikoresho
Umuceri garama 250
Igitunguru 1
Romarin( teyi ndende)
Umufa cl 76
Divayi y’umweru cl 10
Ibihumyo garama 200
Fromage ya parmesan garama 20
creme ibiyiko 3
Amavuta ya elayo
Umuceri urimo ibihumyo iyo wahiye uba ushamaje! (Photo by Gahizi Pauline) |
Uko bikorwa
- Kata ibitunguru ubushyire mu mavuta make ya elayo
- Ongeramo umuceri uwureke iminota mike uhindure ibara
- Ongeramo divayi urindire ibanze ikame
- Sukamo ibihumyo bikase na teyi
- Genda usukamo umufa muke muke uko ukamye ubone kongeramo undi kugeza igihe uboneye ko umuceri wahiye neza kandi ko wumutse
- Fata fromage uyirapire muri creme
- Bisuku ku muceri cyangwa se ubigabure ukwabyo ku ruhande
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire