lundi 11 mai 2015

SPECIAL: IMPAMVU 10 NYAMIRAMBO HASHYUSHYE CYANE KURENZA AHANDI MU RWANDA

Nyamirambo ni agace gaherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ; gakunda kuvugwa cyane bitewe n’uko abagaturiye baba bafite umwihariko w’imibereho itandukanye cyane n’iy’abatuye mu tundi duce .

Kuba Nyamirambo ivugwa kandi ikaba izwi cyane ni kimwe mu byatumye IGIHE isura ikanavugana n’abahatuye ; abenshi bemeza ko igihe bamaze batuye i Nyamirambo kibereka ko ubuzima bw’utundi duce tw’Umujyi wa Kigali batabushobora.

Benshi mu bazi i Kigali bamaze igihe kinini bagiye mu mahanga, ubabwira ko ukomoka i Kigali bagahita bakubaza Nyamirambo ! IGIHE yabakusanyirije impamvu 10 zituma Nyamirambo iba kamwe mu duce tuvugwa cyane mu Mujyi wa Kigali :
1. Ubuzima buciriritse
Benshi mu banyamujyi bemeza ko bazi aka gace kubera ko ari ko ka mbere k’Umujyi wa Kigali kagaragaramo ibintu bihendutse cyane yaba ibyo kurya, kwambara cyangwa inzu zo gukodesha.
Abenshi bemeza ko ubuzima bw’i Nyamirambo buborohera kuko icyo waba ukora mu Mujyi wa Kigali cyose gishobora kugutunga.
2. Guturwamo n’Abayisilamu benshi
Kuba muri Nyamirambo ari ho hantu ha mbere hagaragara abayoboke b’idini ya Isilamu benshi ni kimwe mu bintu bituma hamenyekana cyane bitewe n’uko tumwe mu duce baturamo dukunze kurangwa n’udushya twinshi turimo kuba hagaragara abakobwa bashyingirwa bakiri bato, abagabo bafite abagore barenze umwe, imirire ihendutse kandi iteguwe neza n’ibindi.

Na none kandi kuba aka gace gatuwe n’Abayisilamu benshi bituma hagaragara cyane abantu benshi bavuga ururimi rw’Igiswahili bigatuma hari abavuga ko Nyamirambo ari iy’Abaswahili.
Ntibyapfa kwemezwa cyane, ariko abakurikirana imibereho n’imibanire y’Abayisilamu n’abandi baturanyi bavuga ko n’ubwo atari bose, ariko Abayisiramu bazi kubana neza. Ibi bigaragara cyane cyane iyo hari umwe muri bo ufite ibirori, aho begerana bakabigira ibyabo, ndetse mu gihe cy’iminsi mikuru y’idini ryabo, biragoye cyane kubona urugo rwabwiriwe, kuko basangira na bose. Ibi rero bituma mu minsi mikuru y’idini ya Isilamu, usanga Nyamirambo yose yabaye iy’Abayisiramu kuko usanga abantu bose ari yo ntero.
3. Ibiryo byihariye biharangwa
Nk’uko bisobanuwe haruguru, Nyamirambo ni agace kazwiho gucururizwamo ibyo kurya n’ibyo kunywa bihendutse. Uhasanga "capati z’i Nyamirambo",Tangawizi, Green Tea (Thé Vert), Ikawa igura amafaranga y’u Rwanda 50, Capati ziherekezwa n’ibishyimbo, ibishyimbo bigurishwa bitetse, umuceri utekwa ipilawo, isenene mu gihe runaka n’ibindi.
Umwe mu bahatuye yagize ati “Kuri jye amafaranga y’u Rwanda 500 ni menshi iyo ngiye kurya. Biroroshye ; nsaba capati ebyiri, icyayi cy’amata n’ibishyimbo bikaba bihwaniyemo kandi ngahaga”.
Uretse ibi, haba amafi akaranze agura amafaranga 300 kuzamura, isosi iba irimo inyama igura amafaranga 200 (Asusa), Bajiya z’amafaranga 10 y’u Rwanda, ibiraha, injugu, imbuto zihendutse n’ibindi.
4. Mushikaki zigura amafaranga 100
N’ubwo inyama zisanzwe zihenze ku isoko, aho ikiro cyazo cy’iroti kigura amafaranga y’u Rwanda 2500, i Nyamirambo hagaragara mushikaki (brochette) zigura amafaranga 100.
Ibi bituma i Nyamirambo havugwa cyane cyangwa hatangaza benshi cyane ko akeshi mu masaha y’umugoroba usanga haparitse imodoka ziturutse mu bice bitandukanye by’umujyi zirimo ababa baje kurya izi mushikake no kwihaza muri ubu buzima buhendutse kandi usanga nta ngaruka bigira, cyane ko ibihakorerwa byinshi bikoranwa isuku.
5. Hatuwe n’abatinganyi benshi
Kuva ubutinganyi bwatangira kuvugwa cyane mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, usanga aho barangwa cyane ari i Nyamirambo nubwo bamwe baba babihishahisha.
Kuba abatinganyi bagifatwa nk’abantu badasanzwe kuko ibyo bakora bihabanye n’umuco nyarwanda ndetse n’ihame ry’imibereho, bivugwa ko i Nyamirambo ari ko gace batangiye kwigaragarizamo, haba ab’abakobwa cyangwa abahungu.
6. Udushya dukomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Mu duce nka Biryogo, Tarinyota, Matimba, Cariforuniya, Gitega, Rwampara no kuri 40 hakunda kurangwa udushya dutandukanye twaba utw’abantu baba basinze, ababa bahagaze mu muhanda bakamara amasaha menshi batera imbozi (baganira), indaya ziba ziteze indege (zishaka abakiriya) ku muhanda mu masaha ya nimugoroba, n’abasazi ; abenshi muri aba bivugwa ko babiterwa/ babibashishwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Muri utu duce kandi havugwa abavuzi gakondo benshi batanga imiti yemezwa ko ituma abantu bakundwa, inzaratsi zihabwa abagore bagakundwa n’abagabo, abavuzi baca imyeyo n’ibindi. Nubwo hari abemeza ko iyi miti itangwa, ariko ba nyir’ubwite (abayitanga n’abayihabwa) ntibabyemereza mu ruhame.


7. Iwabo w’abakomisiyoneri n’imvugo zihariye
Abantu benshi bifuza kurangirwa inzu n’ imodoka zikodeshwa cyangwa zigurishwa, ibyuma by’imodoka, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi byinshi, bifashisha abakomisiyoneri bakorera mu mujyi wose ariko abenshi bakaba bataha i Nyamirambo.
-Imvugo zihariye
Muri aka gace ni hamwe mu hagaragara imvugo zihariye zikunze gukoreshwa n’urubyiruko, ibi binashimangirwa na bamwe bahatuye bavuga ko ari naho imvugo nyinshi zikomoka.
Urugero : Kurya abana (gukora ikintu giteye ishema, kitashoborwa na buri wese), ihanagure (heba/ibagirwe), kuri tanu (ku irigara/ aho abanyarumogi bahurira), kiri gute ? (bimeze bite), kiravibra (bimeze neza), kujya horo (guta ubwenge), kuyoka (gusobanukirwa ikintu runaka cyari cyakwihishe), agatigito (gushakashaka imibereho) n’izindi...
8. Abantu bazi gutunganya imisatsi
Ikindi kintu gituma Nyamirambo ikunze kugarukwaho ni ukuba ifite abogoshi n’abatunganya imisatsi y’abagore mu buryo bukunda gukurura abantu benshi ugereranije n’abakora uyu mwuga mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.
Ibi bikunda kugaragazwa ahanini n’uko hari abantu (abagore n’abakobwa) bava mu bindi bice by’umujyi bakaza gukoresha imisatsi i Nyamirambo, ahanini bitewe n’uko bihendutse.
9. Inzu zitunganya imiziki
Rimwe na rimwe ushobora kugera ahantu hari akumba ntube wapfa kumenya ko gatunganyirizwamo imiziki (studio), rimwe na rimwe igenda ikamenyekana kandi igakundwa cyane mu Rwanda no mu karere.
I Nyamirambo haboneka studio nyinshi cyane zikorera abanyamuziki bo mu Rwanda nka Touch Record, F2K, Super Level, Unlimited Record,Top5sai, Holly Gates, Ray Music n’izindi.
Kubera izi mpamvu tuvuze haruguru, muri aka gace usanga hatuwe n’ abahanzi benshi b’ Abanyarwanda barimo abaririmbyi, ababyinnyi, abakina filime, abakinnyi b’umupira w’amaguru, n’abandi.
Ibi bituma hari bamwe bajya bimuka aho bari batuye, cyangwa bagatandukana n’ababyeyi babo, bakajya gutura i Nyamirambo kugirango begere bagenzi babo cyangwa ibikorwa biborohereza mu mikorere.
10. Impapuro mpimbano n’ubundi buriganya
Nyamirambo ikunda kuvugwa kenshi ku mpapuro mpimbano zitandukanye n’ubundi buriganyi ; havugwa "impushya z’indyogo" zo gutwara ibinyabiziga, guhimba ibyangombwa n’ibindi.
Hari uduce tuzwi cyane nka Tarinyota (mu Biryogo), aho umuntu yibirwa uturebanyuma (retroviseurs) tw’imodoka ku Gisozi, Kicukiro,... yajya Tarinyota bagahita bamugurisha twa dukoresho twe kandi turiho na nimero (plate number) zihuye n’iz’imodoka ye.
Nubwo havuze ibintu icumi gusa hari n’ibindi byinshi bigaragaza imibereho y’i Nyamirambo nko kuba hari inzobere mu bintu bitandukanye nko gukora ibyuma by’ikoranabuhanga, imodoka n’ibindi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire