vendredi 4 septembre 2015

Menya Gupiga Inyama zo mu nda na macaroni

Kuvanga inyama zo mu nda na macaroni ni ufunguro ridakunze gutekwa n’abantu benshi ariko iyo wariteguye neza riraryoha cyane cyane ukaba warifata mu masaha ya mu gitondo mbere yo kujya ku kazi ukirirwa umeze neza.









Ibikoresho :

  • Inyama zo mu nda garama 300
  • Macaroni ngufi ibikombe 2
  • Inyama 4
  • Sauce tomate 1
  • Soy sauce ibiyiko 3
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 2 dusekuye
  • Umunyu
  • Amavuta ibiyiko 3
  • Ibikombe 3 by’amazi
Uko bikorwa :
  1. Kata inyama uzironge neza
  2. Zishyire mu isafuriya upfundikire uzitereke ku ziko ushyiremo n’umunyu
  3. Komeza ucunge ko amazi yazo yumukamo
  4. Iyo zumutse neza ushyiramo amavuta ugasukamo ibitunguru na tungurusumu
  5. Ongeramo inyanya na sauce tomate
  6. Inyanya zimaze gushya ushyiramo za macaroni ugasukamo amazi ibikombe bitatu ugapfundikira
  7. Bigabure bishyushye

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire