Dore uko bategura delices z’ibijumba ku ipanu
Ibikoresho
- Ibijumba garama 500
- Isukari garama 75
- Ikirahure kinini cy’amata
- Amagi 3
- Ibishishwa by’indimu 1
- Ifu ya tangawizi igice cy’ikiyiko
- Louche 1 y’amavuta
- Ronga ibijumba ubiteke mu mazi make utabihase
- Bihate bigishushye
- Bikoremo puree yoroshye cyane
- Vanga isukari, amata n’amagi
- Rapiramo ibishishwa by’indimu wonheremo na tangawizi
- Bivange bivemo umutsima woroshye nk’uwo gukora crepe
- Shyira utuvuta duke ku ipanu ujye udaha muri wa mutsima ushyire ku ipanu urambikaho ku buryo uri bube urambuye ufite forme nk’iya capati
- Hindura impande zose zishye neza
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire