Ibikoresho ku bantu 3
- Sosiso( saucisses) 3
- Inyanya 5
- Sauce tomate 1
- Ibitunguru 3
- Tungurusumu udusate 5
- Teyi agashami 1
- Umunyu na poivre
- Ikirungo cy’ifu
- Ibiyiko 4 by’amavuta
- Vinaigre akayiko 1
- Tangawizi agasate 1 gato
- Kata sosiso mo ibisate binini
- Zishyire mu mazi make ku ziko zibire
- Igihe ziri ku ziko shyushya amavuta ushyiremo ibitunguru na tungurusumu, umunyu na poivre n’agafu k’ikirungo
- Kura za sosiso mu mazi uzishyire muri ayo mavuta
- Ongeramo inyanya na sauce tomate uvange ubirekere ku ziko iminota 10
- Gabanya umuriro ushyiremo teyi na tagawizi ziseye
- Bireke ku muriro muke cyane bimareho iminota 30
- Iyi sosi iba nziza ku muceri wumutse neza
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire