lundi 11 mai 2015

MENYA GUTEKA UMURETI W''IBIRAYI


Ibikoresho (ibyatekerwa abantu 4)

ibirayi 2
amagi 5
igitunguru 1
amavuta ibiyiko 5
umunyu.










Guteka.
Guhata ibirayi, ukabyoza, ukabikata uduce duto muri forme y’utuziga,
Guhata igitunguru ukagisukura cyangwa ukacyirapa
Gushyushya ibiyiko 3 by’amavuta ku ipanu ugateka bya birayi wakase ifiriti ku muriro muke
Umaze, kuvanga gatatu, shyiramo ibitunguru n’umunyu
Komeza uvange kugeza aho ibirayi bifata irange bikumuka
Kubita amagi mu gisorori kinini, shyiramo bya birayi n’igitunguru uvange neza
Shyushya amavuta yasigaye ku ipanu usukeho bya bindi wavanze icyarimwe
Wirinde kuvanga ariko ushobora kujya wegura ku mpande buhoro kugirango umureti udafata hasi
Hindura umureti no ku rundi ruhande naho hafate irangi.
Bitegure bishyushye.
Umureti urimo ibirayi

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire