Ibikoresho ku bantu 4 :
Inyama ziseye g 500

Udusate tw’imigati ibiri mito duseye

Amagi 2

Tungurusumu 1 isekuye

Ikiyiko cya persil ziseye

Amavuta ml 60

Umunyu

Puwaro 2 ziseye cyangwa zikasemo uduce duto
Uko bikorwa :

Vanga ibikoresho byose ugende ubumba ukurikije uko wifuza ingano ya boulette

Canira amavuta ashye

Fata utwo tubumbe udushyire mu mavuta

Genda uhindura kugirango zishye neza mu gihe kigera ku minota 30 ku muriro muke
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire