Angel Mutoni
ni nde?
Angel Mutoni ni umuhanzikazi
uririmba Hip hop&Soul Rap, uyu mwali wagereranya na Lauryn Hill
wakanyujijeho mu bihe byahise yiyerekanye bwa mbere mu ruhando rwa muzika mu
mwaka wa 2011 igihe yashyiraga hanze indirimbo ye yo mu njyana ya Hip Hop yise
‘’Bad Girl Swagg’’.
amenyerewe mu njyana ze ziri mu kirimi cy’icyongereza, aho
iyo umwumvishe aririmba uba wumva atarangiza kukurapira(rapping) bitewe
n’ubwiza bw’ijwi rye rya rap, n’ubuhanga bwo gukoresha amagambo aryohereye
amatwi, ndetse n’uburanga karemano bw’umubiri we ;
Ntibisanzwe kuba
wabona undi muntu mu Rwanda hose waririmba nkawe, kubera ubuhanga afite mu
miririmbire ye nanje nemeza ko ari we Lauryn Hill Mushya, mu by’ukuli imiririmbire
ye uba wumva itandukanye n’imenyerewe mu Rwanda, kubera uruhurirane rw’injyana
ya Soul Na hip hop akunze gukoresha ;
Mu bisanzwe
agitangira muzika ye yabanje gukorana na Dark Matter Entertainment mu mwaka wa
2012 kugeza ubu, usibye ko afite imikoranire ya hafi na BMCG ikorerwamo na
Barrick, urugero ni indirimbo iherutse kugaca ku ma televiziyo yakozwe na
Barrick yitwa ‘’Up’’ , hamwe na ‘’Full words’’ nayo yakozwe na Barrick ;
Muri iyi ndirimbo
yitwa full words harimo uruhurirane rw’ingoma za Hip hop na piano icuranzwe
neza, ikidasanzwe n’imiririmbire ya Angel muri iyi ndirimbo ni uko arapa
igifaransa akagerageza kukivanga n’icyongereza, wow ! sinigeze numva
ibintu nk’ibi mu Rwanda ;
Biragaragara ko
abndi bategarugoli baririmba mu njyana ya Rap batagiye koroherwa na gato na
Angel Mutoni ufite inzozi zo kurenga imbibi z’u rwanda , ndetse akanamamara
hirya no hino mw’isi, ibi si inzozi kuko aramutse ataryamye ngo agwe cg abure
nk’abandi bahanzi nka Sandra Miraj, Young Grace…. Yahagera ;
Mu gihe cye cyose
cya muzika amaze gusohora amamixtape menshi harimo imwe nziza cyane iryohereye
ugutwi yise ‘’EPIDEMIC OF WORDS VOL.1’’, hamwe n’indi yise ‘’Rise’’ irimo
indirimbo zidasanzwe nka LIGHT IT UP ;
Angel mutoni ni
umukobwa wiyemeje kuririmba by’umwuga aho ateganya no gusohora indi Mixtape
izitwa ‘’EPIDEMIC OF WORDS VOL.2’’ Iteganyijwe kujya hanze muri uku kwa gatanu
hano mu murwa wa Kigali, birenzeho uyu ni umukobwa w’ikinyejana ushobora
gukurikirana ku rubuga rwe rwa interineti rwitwa angelmutoni.com ;
Lauryn Hill wigeze
kuririmba muri Fugees ari kumwe na Wyclef john, n’abandi ; ntawasiba kumugererana na Angel Mutoni
acyumva imiririmbire ye ya Rap, ijwi rye riri mu bituma umwumvishe wese
akwedura amatwi ngo yumve insubirajwi ihanitse akoresha aririmba indirimbo ze
ziba ziri akenshi mu cyongereza, igifaransa hake na hake, ndetse
n’ikinyarwanda ;
Icyo Old Hickory
Media yamwifuriza ni ugutera imbere no kutazigera acyika intege mu buhanzi bwe,
agakomeza kugeza byinshi afite ku banyarwanda ndetse akagerageza kuririmba mu
Kinyarwanda kugira ngo abashe kumvikana hirya no hino mu baturage.
Inkuru ya Kagame K.Fred
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire