lundi 11 mai 2015

Dore uko bateka umuceri w'Ipilawo


Ipilawo ni ubwoko bw’ifunguro rigizwe n’umuceri utekanye n’inyama ndetse n’ibindi birungo. Ni ifunguro rikunzwe n’abatari bacye.






Ibyangombwa mu kuritegura:
Inyama z’inkoko, iz’inka, ihene, intama cyangwa se izindi nyama bitewe n’izabonetse. Hakenerwa amavuta, umuceri, ikinzari, umunyu, ibitunguru n’inyanya. Guteka umuceri w’ipilawo byoroheye buri wese kuko uteka abanza gukata inyama mo imirwi iringaniye, akazishyira mu mavuta yacamutse nyuma akazigaragura kugeza zifashe irangi. Kongeramo ibitunguru n’inyanya kugeza bihiye. Gushyiramo amazi ashyushye azirengeye gato. Gucanira kugeza zisigaje gato ngo zishye. Kureba niba amazi arimo yahisha umuceri kuko iyo ari make hongerwamo andi. Kuronga umuceri no kuwukura mu mazi ukaba ushyizwe ku ruhande. Gushyira uwo muceri muri za nyama ziri ku ziko. Kunyuzamo akuko. Gupfundikira. Gucanira kugeza uhiye neza n’amazi agakama. Kuwugabura ugishyushye. Muryoherwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire