jeudi 23 juillet 2015

Sobanukirwa Ibintu 11 karoti ifasha umubiri


Karoti ni kiribwa gifitiye umubiri akamaro kanini, kandi kiboneka henshi ku isi. Hari abakunda kurya karoti babanje kuzirapa, hari abanywa umutobo wazo cyangwa bakazishyira muri potaje. Bimwe mu byo karoti ifasha umubiri harimo gutuma amaso abona neza, igafasha mu kwirinda kanseri, ikagira uruhare mu gukomeza amagufa, igafasha umuntu kugira uruhu rwiza n’ibindi.


Karoti iri mu bwoko bw’imboga, ikaba imaze imyaka isaga ibihumbi 5 imenyekanye. Yatangiye ihingwa nk’ikimera gikorwamo imiti kitagamije kuribwa. Yabanje guhingwa bwa mbere mu gihugu cya Afghanistan. Kubera akamaro k’iki gihingwa byatumye cyamamara gikwirakwira hirya no hino ku isi.
Dore urutonde rw’ibintu 11 karoti ifasha umubiri.
Imikorere myiza y’amaso
Karoti yifitemo ubwoko bw’intungamubiri bubasha kwihindurira mu mwijima bukabyara vitamini A, na yo yihindura igakora ibifasha amaso bona neza.
Kurwanya kanseri
Hari ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bugaragaza ko karoti igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, iy’amabere n’iy’inkondo y’umura.
Kongera amazi mu mubiri
Karoti igizwe n’amazi ku kigero cya 88%, ikaba ifite uruhare mu kongera amazi mu mubiri.
Gukomeza amagufa
Birashoboka no kunywa umutobe wa karoti. Uyu mutobe ukaba ugira uruhare mu gukomeza amagufa kuko ukungahaye kuri vitamini K. Unatuma amagufa yavunitse aterana vuba.
Gufasha uruhu kugira itoto
Iki kiribwa cya karoti gituma umuntu agira uruhu rwiza. Cyane cyane umutobe wacyo ugatuma ruhorana itoto. Kubera vitamini A na C, karoti ibasha kugabanya ibibazo by’indwara zifata uruhu zirimo iyitwa “eczéma” iterwa no kubura vitamini A mu mubiri.
Kubungabunga imisatsi
Karoti igira uruhare mu mikurire myiza y’umusatsi, ikanawurinda gucika kuko ikungahaye kuri Vitamini B na A.
Gukomeza inzara
Umuntu urya karoti kenshi imufasha kugira inzara zikomeye zitavunagurika, bitewe n’uko ikungahaye kuri Vitamini A.
Ku bagore bari hafi kubyara
Abagore batwitwe cyane cyane ababura amezi agera kuri atatu ngo babyare bagirwa inama yo kurya karoti kenshi kuko irinda umwana kuba yahura n’ibimwanduza ( infections ) bikamwangiriza ubuzima.
Ku barwaye Diyabete
Umutobe wa Karoti ufasha abantu barwaye Diyabete kuko utuma babasha kugira imyunyu ngugu ituma isukari iri mu mubiri igira urugero rwiza, ikanatuma urwaye Diyabete atagira ibiro birenze urugero.
Kurinda gusaza imburagihe
Karoti yifitemo intungamubiri zibasha guhangana n’ibyangiza uturemangingo bigatuma dusaza vuba. Kurya iki kiribwa kenshi rero bituma umuntu adasaza vuba.
Kubungabunga amenyo
Karoti ifite akamaro ko gusukura akanwa hamwe n’amenyo, ikanatuma akomera. Igira n’uruhare mu ikorwa ry’ amacandwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire