vendredi 4 septembre 2015

Umuceri urimo ibihumyo

Inkuru ya Gahizi Pauline
Umuceri utegurwa mu buryo butandukanye, muri ubwo buryo dusangamo uko wawutegurana n’ibihumyo ukarushaho kuryoha.
Dore uko wategura iryo funguro mu buryo bukoroheye :
Ibikoresho
Umuceri garama 250
Igitunguru 1
Romarin( teyi ndende)
Umufa cl 76


Divayi y’umweru cl 10
Ibihumyo garama 200
Fromage ya parmesan garama 20
creme ibiyiko 3
Amavuta ya elayo

 Umuceri urimo ibihumyo iyo wahiye uba ushamaje! (Photo by Gahizi Pauline)




















Uko bikorwa
  1. Kata ibitunguru ubushyire mu mavuta make ya elayo
  2. Ongeramo umuceri uwureke iminota mike uhindure ibara
  3. Ongeramo divayi urindire ibanze ikame
  4. Sukamo ibihumyo bikase na teyi
  5. Genda usukamo umufa muke muke uko ukamye ubone kongeramo undi kugeza igihe uboneye ko umuceri wahiye neza kandi ko wumutse
  6. Fata fromage uyirapire muri creme
  7. Bisuku ku muceri cyangwa se ubigabure ukwabyo ku ruhande

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire